Nyuma y’uko atangaje ko yongeyeho umunsi wa kabiri w’igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, King James yamaze gushyira ku isoko amatike yo kuzacyitabira, asaba abakunzi be kuyagura hakiri kare kuko nta gahunda afite yo kongera gukora igitaramo cy’umunsi wa gatatu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo gushyira hanze aya matike, King James yabajijwe niba yatekereza kongera undi munsi mu gihe amatike y’igitaramo cya kabiri na yo yashira vuba nk’uko byagenze ku cya mbere. Yasubije ko gahunda yateguwe igarukira ku minsi ibiri gusa.
Yagize ati: “Kugeza ubu twateguye iby’iminsi ibiri. Ntabwo nibaza ko twakora icy’umunsi wa gatatu. Uzaba yacikanywe bizamusaba gutegereza ubutaha mu bindi bitaramo kuko kuri iyi nshuro tuzakora iminsi ibiri gusa. Ni na yo mpamvu dusaba abakunzi bacu kugura amatike bakimara kumenya ko yagiye hanze.”
Uyu muhanzi yavuze ko icyemezo cyo kongeraho umunsi wa kabiri cyafashwe nyuma y’ubusabe bw’abafana benshi batabashije kubona amatike y’igitaramo cya mbere, kuko yashize mu gihe gito.
Yasobanuye ko igitaramo cya kabiri kizaba ku wa 2 Kanama 2026, gikurikira icy’umunsi wa mbere giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026.
Ati: “Mu Rwanda ntabwo bimenyerewe cyane gutegura igitaramo kikarangira hateguwe undi munsi wa kabiri. Ariko kubera ko amatike yaguzwe vuba kandi abafana benshi bakomeje gusaba ko habaho andi mahirwe yo kukitabira, twabanje gutekereza uburyo butandukanye. Hari n’abifuzaga ko twakimurira muri Stade Amahoro, ariko mu gihe gito twari dufite ntibyashobokaga. Twahisemo rero kongeraho umunsi wa kabiri kugira ngo abatarabonye amatike babashe kuyabona.”
King James ari mu myiteguro y’ibitaramo bya “20 Years of King James”, bizaba ari umwanya wo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki nyarwanda kuva yatangira urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2006. Ibitaramo bitegerejwe n’abatari bake, cyane cyane abakurikiranye ibikorwa bye kuva yatangira kwamamara mu njyana ya R&B n’izindi ndirimbo zakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.










