RSSB Tigers BBC yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze ku mukino wa nyuma wa Basketball Africa League (BAL), nyuma yo gutsinda Al Ahly yo mu Misiri amanota 106-97.
Uyu mukino wa ½ wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, witabirwa n’abafana 6.530 barimo na Perezida Paul Kagame.
Umukino watangiye amakipe yombi anganya imbaraga, agace ka mbere karangira ari amanota 24-24. Mu gace ka kabiri, RSSB Tigers yatangiye kubona amanota menshi binyuze kuri Oumar Ballo na Craig Randall.
Icyakora, Al Ahly ntiyacitse intege kuko Kelvin Murphy na Nuni Omot bakomeje kuyigarura mu mukino, bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya amanota 50-50.
Mu gace ka gatatu, RSSB Tigers yongeye kwitwara neza ibifashijwemo na Teafale Lenard Jr na Mangok Mathiang batsinze amanota menshi. Nubwo Al Ahly yagerageje kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Zachary Lofton, aka gace karangiye Tigers iyoboye n’amanota 80 kuri 76.
Mu gace ka nyuma, abafana benshi bari muri BK Arena bakomeje gushyigikira Tigers, Antino Jackson, Mangok Mathiang na Teafale Lenard Jr bazamura ikinyuranyo kigera ku manota 10 (94-84).
Mu minota ine ya nyuma, ibintu byakomereye Al Ahly ubwo Nuni Omot, umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho, yakoraga amakosa atanu agasohoka mu kibuga.
Ibyo byafashije RSSB Tigers gukomeza kuyobora umukino kugeza urangiye itsinze amanota 106-97.
RSSB Tigers yahise iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze ku mukino wa nyuma wa BAL kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa.

Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, RSSB Tigers izahura n’ikipe izava hagati ya Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly yo muri Libya.












