BREAKING

Imyidagaduro

Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we nyuma y’imyaka 8 babana

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 4 Mata 2026, umukinnyi wa filime nyarwanda Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky bari bamaze imyaka umunani babana, ndetse bafitanye abana batatu.

Imihango y’ubukwe bwabo yatangiriye mu gusaba no gukwa byabereye i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare District ku wa 4 Mata 2026. Nyuma yaho bakomereje ku muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Gasinga Miracle Center.

Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye, barimo ab’ibyamamare mu myidagaduro nyarwanda, abakinnyi ba sinema, abahanzi, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru, byagaragaje ubucuti n’urukundo Clapton Kibonge afitanye n’abantu benshi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Nubwo ubukwe bwe bwabereye kure y’umujyi wa Kigali, inshuti n’abakunzi be benshi barimo amazina akomeye mu myidagaduro ntibyabujije kwitabira uyu munsi w’ingenzi kuri we n’umuryango we.

Uyu mukinnyi yari asanzwe yarasezeranye mu mategeko mu 2018, aho yakunze kugaragaza ko icyo gihe yahisemo gutangira ubuzima bwo kubana n’umugore we bitewe n’ubushobozi buke bwo gukora ubukwe bwuzuye.

Mu gihe cyakurikiyeho, uyu muryango wagiye waguka, aho bibarutse umwana wa mbere nyuma gato yo gusezerana, uwa kabiri mu 2022 n’uwa gatatu mu 2024.

Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bageze ku rwego rukomeye mu Rwanda, azwi cyane muri filime na series zirimo Seburikoko, Umuturanyi ndetse na Mugisha na Rusine.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts