Ibiganiro bya Leta ya lRDC na AFC/M23 bishobora kwimurirwa mu Busuwisi
Ibiganiro by’amahoro byahuzaga ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23, byaberaga i Doha muri Qatar, bishobora kwimurirwa mu Busuwisi mu minsi ya vuba.
Ibi biganiro byatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize, bigamije gufasha impande zombi guhagarika imirwano no gushaka umuti urambye w’amakimbirane. Qatar yari yiyemeje kuba umuhuza mu gushakira igisubizo cy’amahoro ikibazo kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.
Icyakora, urugamba rukomeye rwabereye mu kibaya cya Ruzizi, muri teritwari ya Uvira mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, rwahungabanyije iyi gahunda. Nyuma y’aho AFC/M23 itsindiye ingabo za Leta, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahise bwanze gukomeza ibiganiro.
Hari hitezwe ko ibiganiro byasubukurwa nyuma y’uko AFC/M23 yemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuva mu mujyi wa Uvira, ariko ntibyashobotse. Byaje kurushaho kugorana ubwo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangiraga ku wa 28 Gashyantare, igira ingaruka no ku ruhare rwa Qatar nk’umuhuza.
Raporo y’ikigo Center on International Cooperation (CIC) cya Kaminuza ya New York igaragaza ko izo mpamvu ari zo zituma hateganywa kwimurira ibiganiro mu Busuwisi, igihugu gisanzwe kizwiho kwakira ibiganiro mpuzamahanga.
Amakuru kandi avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ko ibiganiro byakomereza mu Busuwisi ku wa 14 Mata 2026, nubwo kugeza ubu hataramenyekana niba impande zombi zarabyemeye.
Nubwo ibiganiro bikomeje gushakirwa aho byakomereza, umwuka hagati y’impande zombi ukomeje kuba mubi. AFC/M23 ishinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurenga ku masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha, ikavuga ko ari ikimenyetso cy’uko nta bushake bwo guhagarika intambara buhari i Kinshasa.
Mu byo ishinja Leta harimo gukomeza ibitero mu bice birimo abasivili benshi, cyane cyane muri Minembwe ihuza teritwari za Uvira, Fizi na Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse no ku birindiro byayo.









