Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryemeje ko Umufaransa Frédéric Guérin ari we wagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’impande zombi.
Iyi myanzuro ije ikurikiye igihe cy’imyaka hafi ibiri Ikipe y’Igihugu idafite umutoza uhoraho, nyuma yo gutandukana n’Umunya-Brésil Paulo de Tarso mu mwaka wa 2024.
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yatangaje ko Guérin yemejwe nyuma y’ibiganiro byahuje iri shyirahamwe na Minisiteri ya Siporo. Yavuze ko uyu mutoza atazagarukira gusa ku gutoza Ikipe y’Igihugu, ahubwo azagira n’inshingano zo guteza imbere tekinike mu mukino wa Volleyball mu Rwanda.
Ati: “Uyu Mufaransa ni we ugiye kuba umutoza w’Ikipe y’Igihugu ariko azaba n’Umuyobozi wa Tekinike, aho azajya anatoza abatoza ndetse anakurikirane iterambere rya Volleyball. Araza vuba.”
Frédéric Guérin afite ubunararibonye mu gutoza amakipe atandukanye yo mu Bufaransa, cyane cyane mu byiciro bya mbere n’icya kabiri, arimo AS Cannes, Nice Volley-Ball na Cambrai Volley.
Uyu mugabo w’imyaka 52 yatsinze abandi batoza bari bahanganiye uyu mwanya, barimo Sammy Mulinge, Peter Nonnebroich, Jean-René Akono na Ghazi Kaabi.
Itegurwa ry’uyu mutoza ritezweho kuzamura urwego rwa Volleyball y’u Rwanda, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.









