BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Tanzania

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, ibiganiro byabo byibanda ku gushimangira umubano uhamye usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ku wa 31 Werurwe 2026.

Intangazo ryashyizwe kuri konti ya X ya Village Urugwiro rigaragaza ko Perezida Kagame na Mahamoud Thabit Kombo, bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano uhamye usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Tanzania

U Rwanda na Tanzania bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zinyuranye zirimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Tanzania byasinye amasezerano agamije gushyiraho ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali nk’intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts