Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezereye abakinnyi batanu mu mwiherero iri gukorera i Kigali, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abemerewe gukina imikino ya FIFA Series 2026 iri kubera mu Rwanda.
Aba bakinnyi basezerewe barimo rutahizamu Nshuti Innocent wagize ikibazo cy’imikaya, Ruboneka Jean Bosco, Niyo David, umunyezamu Niyongira Patience ndetse na Ndayishimiye Karl Matteo wari uhamagawe ku nshuro ya mbere mu Ikipe y’Igihugu.
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yari yahamagaye abakinnyi 31, ariko amategeko agenga iri rushanwa ateganya ko buri kipe igomba gukoresha abakinnyi 26 gusa.
Iyi mikino ya FIFA Series yatangiye ku wa 26 Werurwe 2026, ikazageza ku wa 30 Werurwe 2026, ikaba iri kubera mu mujyi wa Kigali.
Amavubi atangira ahura na Granada
Amavubi aratangira iyi mikino ahura na Granada kuri uyu wa Gatanu saa 21:00 kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino urabanzirizwa n’uwa Kenya na Estonie uzakinwa saa 18:00 kuri uwo munsi.
Amakipe azitwara neza muri iyi mikino azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Mbere, mu gihe azatsindwa azahatanira umwanya wa gatatu.
Mu mikino yabanje, Aruba yitwaye neza itsinda Macau ibitego 4-1, mu gihe Tanzania yatsinzwe na Liechtenstein igitego 1-0, ibintu byatunguye benshi bakurikiranira hafi umupira w’amaguru.









