BREAKING

AmakuruImikino

Heroes Cup: Police FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports 1-0

Ikipe ya Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari (Heroes Cup) nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Pele Stadium i Nyamirambo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026.


Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 67, nyuma yo gushyira mu izamu penaliti yari itewe na Police FC.
Uyu mukino wari urimo ishyaka ryinshi, amakipe yombi agerageza gushaka itike ya nyuma, ariko Police FC igaragaza ubuhanga n’ubwitonzi kugeza irangije yegukanye intsinzi.


Ku mukino wa nyuma, Police FC izahura na APR FC na yo yabonye itike yo kugera kuri Final nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 3-0 mu wundi mukino wa 1/2.


Umukino wa nyuma w’iri rushanwa uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026 kuri Stade Amahoro, ku munsi u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu.


Aya makipe yombi azaba ahuye ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, kuko no mu mwaka ushize yari yahuriye muri Final, aho Police FC yegukanye igikombe itsinze APR FC kuri penaliti.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts