Abantu icyenda bishwe n’inkuba mu Karere ka Ngoma bashyinguwe, Guverinoma y’u Rwanda yemerera imiryango yabo gukomeza kuyiba hafi no kuyigenera ubufasha ikeneye kugira ngo ikomeze kubaho neza.
Iyi miryango yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2026, mu irimbi rya Kiriko riherereye mu Murenge wa Sake.
Uyu muhango witabiriwe n’abaturage benshi, abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abayobozi mu nzego z’umutekano, abayobora Akarere ka Ngoma n’abandi banyuranye.

Tariki ya 4 Mutara 2026 nibwo abaturage bari bavuye mu gishanga cya Jarama guhinga abandi bavuye gusarura bakubiswe n’inkuba ibasanze hejuru i musozi ubwo bari bugamye mu nzu ikoreshwa n’imboni z’umutekano.
Iyo nkuba yakubise abaturage basaga 15, abagera ku icyenda bahita bitaba Imana, abandi bajyanwa kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko kuva iki kibazo cyaba ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwababaye hafi, bubaha inama zikenewe.Yashimiye kandi abaturage bo mu Murenge wa Jarama babaye hafi imiryango yagize ibyago, bakabajyana kwa muganga kandi bakomeza kubitaho.
Ati “Aka kanya turakomeza kwihanganisha imiryango yabuze abavandimwe ariko nk’ubuyobozi bw’akarere twamaze gusesengura imibereho y’iyi miryango abafite ibibazo twarabamenye. Dufitemo umwana wabuze nyina kandi na papa we ntawe uhari, dufitemo umwana w’amezi 15 wasigaranye na se, dufitemo umusaza n’umukecuru babuze umwana n’umwuzukuru n’abandi babashamikiyeho, abo bose turabizeza ko dukomeza kubaba hafi dukurikirane imibereho yabo.’’

Meya Niyonagira yasabye abaturage b’i Ngoma kugira amakenga mu gihe cy’imvura n’igihe cy’umuyaga mwinshi, abibutsa kubahiriza amabwiriza aba yatanzwe n’inzego zibishinzwe.
Umwanabo Silas wavuze mu izina ry’imiryango yabuze ababo, yashimiye Leta yababaye hafi kuva ibi byago bikiba, avuga ko inzego z’umutekano, abaganga n’abayobozi batandukanye bahise bahagera bafatanya kujyana kwa muganga abatari bapfa babasha kuvurwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo, ashimangira ko ari igihombo ku gihugu.
Yavuze ko abapfuye ari abantu bakundaga umurimo kuko n’ubundi inkuba yabakubise bavuye mu murima.
Ati “Twibukiranye ko iyo ibi byago bitubayeho bigira n’isomo bidusigira ese aho twibuka ko igihe cy’imvura inkuba ishobora gukubita? Ese twibuka ko dukangurirwa kutagenda tuvugira kuri telefone mu mvura, kutugama munsi y’ibiti kuko aho hose inkuba yahagera. Ababuze ababo rero icyo nababwira ntabwo muri mwenyine, muri kumwe na Leta, muri kumwe n’abaturanyi kugira ngo tubabe hafi muri ibi bihe.’’

Guverineri Rubingisa yavuze ko ahantu hahurira abantu benshi abantu bakwiriye kuhashyira umurindankuba, yizeza ababuze ababo ko Leta izakomeza kubakurikirana no kubaba hafi umunsi ku munsi ku buryo n’ubundi bufasha bakeneye babuhabwa.










