Impunzi z’Abarundi 115 zari zimaze imyaka igera ku icumi mu Rwanda, by’ umwihariko mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, zatashye zinyuze ku mupaka wa Nemba kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025.
Urugendo rwo gusubira mu gihugu cyabo rwahereye mu karere ka Kirehe no mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, iy’ U Burundi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). Abatahutse bakaba bageze ku butaka bw’u Burundi saa 13:25.
Abatashye barimo abagore 58 n’abana 51, bibumbiye mu miryango 58. Muri bo, 107 bari batuye mu Nkambi ya Mahama naho umunani babaga mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi ushinzwe gahunda z’impunzi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Karagire Gonzague, yavuze ko gutaha kw’izi mpunzi kwaturutse ku bushake bwazo.
Yagize ati: “Icyemezo cyo gutaha ni bo bacyifatira. Igihugu bavuyemo n’ igihugu cyabakiriye hamwe na UNHCR bategura uburyo bwose bubafasha gutaha no kubaha ubufasha bakigera iwabo,”
Yakomeje avuga ko gahunda yo kubacyura igenzurwa kandi ikanashyirwa mu bikorwa hubahirijwe uburenganzira bw’impunzi ndetse n’umutekano wazo.
Bamwe mu batashye bagarutse ku buzima bamazemo imyaka mu Rwanda, aho bavuga ko nubwo ubuhunzi bugoye, u Rwanda rwabaye igicumbi cy’umutekano n’imibereho ibasha kwiyubaka.
Ndayishimiye Eric, wavuye mu Burundi 2015 akiri muto cyane yavuze ko u Rwanda rwamufashije gukomeza amashuri ndetse akiga n’imyuga:
Yagize ati “Twabonaga ibyo kurya n’imyambaro ku gihe. Nageze mu Rwanda ndiga, ubu nari mu wa kane w’ayisumbuye kandi niga no gutwara moto no gukanika. Nari mfite urukumbuzi rwo gusubira mu gihugu cyacu kuko abatashye mbere batubwiye ko amahoro yagarutse.”
Bamuhorubusa Aziza, wari umaze imyaka 10 muri Mahama yavuze ko yishimira ubufasha u Rwanda rwamuhaye we n’abana be batanu.
Yagize ati: “Mu myaka 10 tumaze hano nta kibazo twagize keretse imbogamizi zisanzwe z’ubuzima. Ariko kuri ubu ni iby’ agaciro gakomeye kuba dutashye mu gihugu cyacu. Twumvise amahoro yaragarutse dufata umwanzuro wo gutaha.”
Ndabacekure François, wari warageze mu Rwanda 2002
François yageze aje gushaka akazi mbere yo koherezwa mu Nkambi ya Mahama mu 2015, we yagize ati:
“Abatashye mbere batubwiye ko hari amahoro. Nanjye niho mvuka, nizeye ko nzabasha kuhubakira ubuzima.”
MINEMA ivuga ko kuva ku wa 27 Nyakanga 2020, hamaze gutaha Abarundi 30,907.
Kugeza ubu mu Rwanda haracyari impunzi 52,862 z’Abarundi, zirimo 42,421 bari mu nkambi ya Mahama n’abandi bari hirya no hino.










