Mu mpera z’ icyumweru dusoje, imikino ya shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru w’ abafite ubumuga yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri tapis rouge.

Ni imikino yo ku munsi wa gatatu (phase) w’ iyi shampiyona yatangiye ku wagatandatu tariki 22 Ugishyingo 2025 isozwa ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, ni imikino yasojwe ibonetsemo ibitego 51.

Mu bagabo, Musanze ni yo iyoboye urutonde n’ amanota 22, ikurikiwe na Karongi 20 mu gihe Nyarugenge ari iya gatatu na 18.

Mu bagabo Kicukiro yatsinze Nyamasheke ibitego 8-0, itsinda Nyarugenge 2-1 ndetse itsinda na Rubavu 4-0.
Ikipe ya Nyamasheke ni yo yatsinzwe ibitego byinshi kuko usibye gutsindwa na Kicukiro, yatsinzwe na Karongi 3-0, inanganya na Huye 1-1.

Mu bagore, Nyarugenge iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 16, ikurikirwa na Nyanza ifite 10, ndetse na Musanze inganya na Nyanza.

Iyi mikino itegurwa na Rwanda Amputee Football Federation ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FRWAFA) na Minisiteri ya sport ikazakomereza mu karere ka Huye tariki 10 na 11 Mutarama 2026, hakinwa Umunsi wa Kane.









