Ku nshuro ya kane, umuramyi Israel Mbonyi agiye kongera gukora igitaramo cye kizwi nka “Icyambu”, kimaze kuba gakondo mu bitaramo bikomeye bya Noheli mu Rwanda.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mbonyi yatangaje ko iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, ahantu hamaze kuba nk’ikirango cy’ibi bitaramo kuva mu 2022.
Mu gitaramo cya Icyambu 4, Israel Mbonyi azataramira abakunzi be abacurangira zimwe mu ndirimbo zo kuri album ye nshya ya gatanu yise “Hobe”, aherutse kumurikira muri Intare Conference Arena.
Kuva mu 2022, uyu muhanzi akunze gutaramira muri BK Arena buri mwaka kuri Noheli, aho inshuro zose yabaga ayujuje ku buryo iyi nyubako imenyereweho kwakira ibitaramo bikomeye yagiye itera ubwoba abahanzi benshi kubera uburyo kuyuzuza bisaba ubwitange n’imbaraga.
Mu 2024, ni bwo Mbonyi yanditse amateka mashya kuko abagera ku bihumbi 10 bari bitabiriye igitaramo cye cya Icyambu Live Concert 3, ari na cyo cyahuriranye no kwizihiza imyaka 10 mu muziki yatangiye mu 2014 asohoye album ye ya mbere “Number One.”
Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kabiri “Intashyo” muri Camp Kigali mu 2017, iya gatatu “Icyambu” muri BK Arena mu 2022, ndetse mu 2023 akamurika iya kane “Nk’umusirikare” mu gitaramo Icyambu Live Concert 2.
Ubu, abakunzi b’umuziki wa gospel bariteguye kongera guhura n’umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, mu gitaramo cyitezweho kongera kuzura BK Arena ku munsi mukuru wa Noheli.
Reba indirimbo Ni na siri ya Israel Mbonyi









