Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abofisiye bashya 1029 basoje amasomo atandukanye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, barimo abakobwa 117.
Ibirori byo gutanga ipeti byabereye i Gako kuri uyu wa Gatanu, byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri shuri rimaze ritanga amasomo ku rwego rw’abofisiye bato.
Mu basore n’inkumi bahawe ipeti, 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, 182 bize amasomo y’imyaka ine, mu gihe 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda. Aba bose bagize icyiciro cya 12 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Muri abo bofisiye bato harimo Brian Kagame, bucura bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, winjiye mu Ngabo z’u Rwanda aho asanze mukuru we, Captain Ian Kagame, uri mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yashimye umurava n’imyitwarire y’abasoje amasomo, nubwo urugendo rwabo rutari rworoshye. Yavuze ko abagera kuri 36 batabashije gusoza amasomo kubera impamvu zitandukanye zirimo ubuzima, gutsindwa n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda.
Yibukije ko iri shuri risanzwe ritanga amasomo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare, ubumenyamuntu, ubuvuzi, ubugenge, ibinyabuzima, ubutabire, amategeko, mudasobwa, ubuforomo n’ubwubatsi.
Perezida Kagame yashimye intambwe abasoje amasomo bagezeho
Perezida Kagame yashimye abasoje amasomo ku murava bagaragaje no ku mwanzuro wo guhitamo umwuga w’icyubahiro wo kurinda igihugu.
Ati: “Ndagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw’umurava n’ubushake mwagaragaje mu myitozo mwanyuzemo kugera kuri uyu munsi. Ndashimira ababatoje kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo muzitware neza mu nshingano mwahawe.”
Yashimye kandi imiryango y’aba basirikare bashya yagize uruhare mu kubashyigikira mu rugendo rwabo.
Perezida Kagame kandi yanatanze ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye. Jean de Dieu Iyakaremye ni we wahize abandi mu bize igihe gito, Yves Ndamukunda mu bize imyaka ine, naho mu baturutse mu bihugu by’inshuti haje imbere Dan Bakangambira wo muri Uganda. Uwahize abandi mu byiciro byose ni Emmanuel Kayitare.
Perezida Kagame yabibukije inshingano zikomeye bafite zo kurinda igihugu n’abagituye, abasaba kuzirangiza neza.
Ati: “Kuri ba Ofisiye bashya, inshingano yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Turifuza ko mwarinda u Rwanda n’abagituye. U Rwanda rukeneye amahoro kandi tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere.”
Perezida Kagame kandi yashimye ibihugu by’inshuti byafatanyije n’u Rwanda mu gutanga amasomo n’amahugurwa, avuga ko ubufatanye nk’ubu bufasha mu kubaka ingabo zikomeye kandi zigeza igihugu ku iterambere rirambye.