BREAKING

AmakuruPolitikiUbuzima

Leta y’ U Rwanda yashimye igiciro cya Lenacapavir, umuti mushya urinda SIDA

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko anyuzwe n’igiciro cyashyizwe ku muti wa Lenacapavir, uherutse kwemezwa nk’ushobora kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA (VIH).

Ku wa 24 Nzeri 2025, binyuze mu bufatanye bw’imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative (CHAI) na Wits RHI, byatangajwe ko uyu muti uzajya uboneka ku giciro cya $40 (asaga 56,000 Frw) ku muntu buri mwaka, mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu bugereranyije.

Lenacapavir utangwa mu nshinge ebyiri buri mezi atandatu, ukaba ufite ubushobozi bwo kurinda kwandura ku kigero cya hafi 100%.

Bill Clinton, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CHAI, yashimye iyi ntambwe agira ati:

“Izi ni impinduka zikomeye, kuko bizoroshya uburyo bwo kwirinda ubwandu haba ku barwayi, abaganga, ndetse n’ubuvuzi muri rusange.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana na we abinyujije kuri X, yashimye iki giciro gishya ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo kurwanya SIDA ku Mugabane wa Afurika.

Yagize ati: “Lenacapavir umuti utangwa kabiri mu mwaka wagaragaje ko ufite ubushobozi bwo kurinda hafi 100% uzajya utangwa ku madolari 40 gusa ku mwaka kuri buri muntu wo mu bihugu bikennye ndetse n’ibifite ubukungu bugereranyije.”

Abashinzwe ubuzima bavuga ko uyu muti uzagira uruhare rukomeye mu kugabanya abantu bashya bandura VIH, aho byizewe ko bizafasha kugabanya abarenga miliyoni 1,3 buri mwaka.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts