Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko yakuriyeho ikiguzi cya visa ku Banyafurika bose binjira muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, mu rwego rwo koroshya ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana, ku wa 11 Nzeri 2025, nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Capt Ibrahim Traoré.
Sana yavuze ko guhera muri Nzeri 2025, “buri muturage wese uturuka mu gihugu cyo muri Afurika ushaka gusura Burkina Faso atazongera gusabwa kwishyura visa.”
Yasobanuye ariko ko Abanyafurika bazajya binjira muri Burkina Faso bazajya babanza gutanga ubusabe hifashishijwe ikoranabuhanga, hanyuma uwujuje ibisabwa yemererwe.
Burkina Faso yiyongereye ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika byakuriyeho bandi banyafurika visa, birimo u Rwanda, Ghana, Benin, Gambia na Seychelles.