Mu rwego rwo kuzamura imyigire y’abanyeshuri no kugabanya umubare w’abatsindwa cyangwa abasibira, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyashyizeho gahunda yiswe Nzamurabushobozi (Remedial Program) mu mashuri.
Iyi gahunda ikorwa mu byiciro bibiri aho icya mbere ari aho buri munsi mbere y’amasomo asanzwe, umwarimu aha umwanya wihariye abanyeshuri batumvise neza isomo akabasubiriramo, hagamijwe kubafasha kugera ku rwego rumwe n’abandi.
Icya kabiri gikorerwa mu biruhuko binini, aho abanyeshuri batagejeje ku manota 50% asabwa ngo umwana yimuke , bigishwa mu gihe cy’ukwezi, bakanahabwa ibizamini byo kugenzura intambwe bateye.
Dr. Flora Mutezigaju, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, avuga ko iyi gahunda imaze kugaragaza umusaruro ufatika.
Yagize ati: “Nimba abana ari batanu cyangwa icumi mu ishuri, umwarimu abasha gukurikirana buri umwe byihariye, akamenya intege nke ze bityo akamufasha kuzamuka. Ni ibyiza ko duha umwana amahirwe ya kabiri kuko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma asigara inyuma mu myigire.”

Dr. Mutezigaju yongeyeho ko abanyeshuri benshi babona amanota ari hagati ya 40% na 49% babasha kuzamura urwego bakageza cyangwa bakarenza amanota 50% nyuma yo kwitabira iyi gahunda, bikamuhesha amahirwe yo kwimukira mu mwaka ukurikiraho.
Ku rundi ruhande, Bandirimba Emmanuel, Umuyobozi wa GS Ayabaraya, yemeza ko iyi gahunda ifasha, ariko akavuga ko byakabaye byiza ko umwana utsinzwe asubiramo umwaka wose kugira ngo arusheho kumenya neza amasomo yatsindwaga.
Yagarutse kandi ku mbogamizi zishobora kubaho ku barimu, aho gukora mu biruhuko bishobora kubambura umwanya wo kuruhuka, ndetse n’igihembo bahabwa kikaba kitavugwaho rumwe.
Gahunda Nzamurabushobozi ni imwe mu ngamba nshya za Leta mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda. Iyi gahunda ikaba ije yunganira izindi nka gahunda yo gukuraho amafaranga y’ishuri kugeza mu mashuri yisumbuye n’itangwa ry’ifunguro ku bana bose ku ishuri.