BREAKING

AmakuruPolitiki

Dr. Aissa Kirabo Kacyira yitabye Imana

Umunyarwandakazi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wakoze imirimo itandukanye mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana kuri uyu wa 12 Kanama 2025, azize uburwayi ku myaka 61 y’ amavuko.

Dr. Kacyira kuri ubu wakoraga muri Somalia, yifurijwe iruhuko ridashira n’ abayobozi batandukanye barimo na Perezida w’ icyo gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Souef Mohamed El-Amine, na we yatangaje ko bababajwe n’inkuru y’urupfu rwa Dr. Kacyira.

Ati “Turababazwa no gutakaza Nyakubahwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira, yari umuntu ukunda bagenzi be, yahariye ubuzima bwe kubaka ibiraro bihuza abantu, kuva i Kigali kugera mu Muryango w’Abibumbye.”

Bijyanye n’inshingano nyinshi yakoze, Ambasaderi Kacyira yigeze kuvuga ati “Ubutumwa bwanjye mu buzima ntabwo bwibanda cyane ku kwikorera kurusha guharanira impinduka ku bantu nkorera.”

Kacyira yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 2003 kugeza mu 2006, aba Meya w’Umujyi wa Kigali kuva mu 2006 kugeza mu 2011 ubwo yagirwaga Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, amara igihe gito kuri uwo mwanya.

Dr. Aissa Kirabo Kacyira yitabye Imana

Mu 2008, ubwo yari Meya w’Umujyi wa Kigali, yahawe Ishimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire (UN-Habitat) ku bwo kugira uyu mujyi icyitegererezo mu isuku, ituze ndetse n’iterambere rirambye. Yanashimiwe gufasha abaturage kubona inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo no kubona akazi mu buryo bworoshye.

Kuva mu 2011 kugeza mu 2018, Kacyira yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire, aba Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, anakorera mu miryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Care International.

Mu 2020, Kacyira yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, anaruhagararira muri Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.

Kuva mu 2023, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Kacyira Umuyobozi w’Ibiro by’uyu muryango bishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw’Amahoro muri Somalia (UNSOS). Yari afite iyo nshingano kugeza ubu.

Ambasaderi Kacyira yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye na ’Veterinary Science in Animal Production and Economics’ muri Kaminuza ya James Cook muri Australia, n’iy’icyiciro cya kabiri mu buvuzi bwa ’Veterinary Medicine’ yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts