BREAKING

Amakuru

FIFA yafunguye icyicaro gihoraho muri Maroc

Kuri iki cyumweru tarki 27 Nyakanga 2025 muri Maroc hafunguwe icyicaro cya FIFA gihoraho ku mugabane w’ Afurika.

Iki cyicaro kiri i Rabat, umurwa mukuru w’ iki gihugu mu kugifungura ku mugaragaro hari abayobozi batandukanye mu mupira w’ amaguru ku Isi barangajwe imbere na Gianni Infantino, Perezida wa FIFA ndetse na Dr. Motsepe, Perezida wa CAF.

Abarimo Perezida wa CAF Dr. Motsepe bifatanyije na Perezida wa FIFA Gianni Infantino gufungura ku mugaragaro iki cyicaro

Iki cyicaro kikaba cyafunguwe muri icyo gihugu mu rwego rwo gukomeza imibanire mpuzamahanga no kuzamura umupira w’amaguru muri Afurika n’ahandi.

Byitezwe kandi ko iki cyicaro kizagira uruhare mu kuzamura ibijyanye na tekinike n’imiyoborere ku mashyirahamwe ya ruhago ndetse no kuzamura urwego rw’umupira w’ amaguru ku mugabane wa Afurika.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibi birori, Gianni Infantino, Perezida wa FIFA yagaragaje ko ari umunsi udasazwe ku mupira w’amaguru wa Afurika kuko icyicaro gishya kizazana impinduka zikomeye muri uyu mukino.

Icyicaro cya FIFA muri Maroc kikaba kuri uyu mugabane kije gisanga ikiri i Kigali mu Rwanda, i Brazaville muri Congo, Dakar muri Senegal na Johnesburg mri Afurika y’ epfo.

Ni icyicaro kandi gifunguwe gikurikira ibyari biherutse gufungurwa i Paris mu Bufaransa, Jakarta muri Indonesia na Miami muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika

Iki cyicaro cya FIFAmuri Maroc kikaba kandi kitezweho kugira uruhare runini mu miteguirire n’ imigendekere myiza y’ igikombe cy’ Isi cya 2030, cyane ko Maroc ari kimwe mu bihugu bitatu bizakira iri rushanwa, cyo kimwe na Portugal ndetse na Espagne.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts