BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yatangije Giants of Africa Festival

Kuri iki cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugararagaro Iserukiramuco rya Giants of Africa, riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, guhera ku wa 26 Nyakanga, rikazarangira ku wa 2 Kanama 2025.

Iserukiramuco ry’uyu mwaka, ryitabiriwe n’abana 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika, rikaba ryaherukaga kuhabera mu 2023.

Mu Ijambo rye Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa, uburyo afasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball no mu zindi mpano, ndetse amushimira urukundo adahwema kugaragariza u Rwanda.

Yagize ati “Giants of Africa yabaye nyambere muri siporo, mu bikorwaremezo, mu kumenya no guteza imbere impano ziri mu rubyiruko rwa Afurika muhagarariye hano uyu munsi. Ndashimira buri gihugu gihagarariwe hano, ibihugu 20 muhagarariye, turabishimiye, tubahaye ikaze, turashaka ko mwiyumva nk’abari mu rugo, igihe muri hano. Kandi turizera ko muzagaruka muzanywe ndetse n’ibindi atari gusa iri serukiramuco. Murakaza neza.”

“ Tugarutse ku ntego ya Giants of Africa, ndashaka kubashishikariza kwizerera mu munyembaraga uri imbere muri mwe. Hanyuma mugende, mukore cyane, mukoreshe igihe cyose mufite n’ubushobozi bwose mufite, mu kibuga no hanze y’ikibuga, ibyo bizatuma umunyembaraga uri imbere muri mwe agaragara, kandi ibyo ni byo Afurika icyeneye gukora. Abanyembaraga barakura, barashikama, kandi biyizereramo.”

Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri watangiye Giants of Africa

Umukuru w’Igihugu yakomeje abwira urubyiruko ko rukwiye gushishikarira guteza imbere Afurika, kuko atari yo ikwiye guhora inyuma y’iyindi migabane.

Ati “Afurika ntikwiye guhora inyuma y’Isi yose… mu buryo buto, binyuze muri iri serukiramuco, tuributswa ko dushobora gutangira turi bake nk’uko turi hano, ubundi tukaguka tukazana abandi Banyafurika benshi, tukerekana agaciro kabo, kandi tugakomeza gutera Afurika ishema.”

Yongeyeho ati “Twabikora, twabikora binyuze muri siporo, twabikora binyuze mu bintu byinshi…ntabwo bikwiye kuba intero gusa, ntibikwiye kuba amagambo, bikwiye kuba n’ibikorwa, kandi ibyo dushoboye kubikora.”

Mu ijambo rye, Masai Ujiri yavuze ko yashimishijwe n’ibirori byerekanywe n’abitabiriye iri huriro, yongeraho ko ashimira abarimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’u Rwanda.

Ati “Bariya bakobwa bato biyerekanye hano, ni ukuri ntimusanzwe. Muduha urugero kandi ndabizi umukobwa wanjye w’imyaka 11 azabareberaho. Imbuto Foundation mwarakoze cyane, Madamu Jeannette Kagame warakoze cyane ku bufasha no gufatanya natwe […]. Guverinoma y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame na buri wese watumye iyi Giants of Africa iza hano tukagira iki gikorwa, ni ibintu bidasanzwe kuri twe.”

Masai Ujiri watangije Giants of Africa

Icyumweru cyahariwe iri serukiramuco rya Giants of Africa, kizasozwa ku wa 2 Kanama 2025, ahateganyijwe abahanzi bakomeye muri Afurika nka The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts