Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2025/2026, amakipe yo mu cyiciro cya Kabiri yatangiye kwiyubaka mbere yo gutangira imyitozo. La Jeunesse FC yageze muri enye zahataniraga kuzamuka mu mwaka ushize w’imikino, ubu yamaze guha akazi umutoza mushya.
Sogonya Hamiss ‘Cyishi’ ufite izina rinini mu batoza bamenyerewe mu Rwanda, Uyu mutoza waciye mu makipe atandukanye yahawe amasezerano y’umwaka umwe. Bivugwa ko azungirizwa na Ndayishimiye Yussuf ‘Kabishi’ wakiniye iyi kipe.
Sogonya yaherukaga muri AS Kigali WFC mu myaka ibiri ishize ubwo yajyanaga na yo muri Cecafa y’Abagore muri Tanzania.
Iyi kipe irimo kuganira n’abakinnyi batandukanye kugira ngo baze kongera imbaraga ahari nke, cyane ko umwaka utaha w’imikino 2025/2026 ifite gahunda yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
