Intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa 19 Nyakanga 2025 zasinye ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye.
Iki gikorwa cyabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, ahamaze iminsi habera ibiganiro by’amahoro bihuze impande zombi.
Cyakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, Massad Boulos wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhagarariye Togo n’uw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu ngingo ziri muri aya mahame harimo ko buri ruhande rugomba kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono muri Mata 2025.
Impande zombi zemeranyije ko zizafasha impunzi ziri hanze gutaha ku bushake, hashingiwe ku masezerano RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) byagiranye n’ibihugu bizicumbikiye.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije ko bigomba gufata ingamba zigamije kurema icyizere hagati ya buri ruhande, zirimo gutegura uburyo imfungwa zizarekurwa, Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) ikabigiramo uruhare.

Nk’uko aya mahame abigaragaza, kugira ngo amahoro arambye muri RDC aboneke, ni ngombwa ko Leta isubirana ibice by’igihugu itakigenzura. Uburyo bizakorwamo burasobanurwa natangazwa.
Impande zombi zisabwa gutangira ibiganiro by’amahoro bishingiye kuri aya mahame mu gihe cya vuba, kugira ngo zigere ku masezerano y’amahoro arambye.