BREAKING

Imyidagaduro

Nel Ngabo na Platini basohoye iya mbere kuri Vibranium, Album bafatanyije

Nel Ngabo na Platini basohoye indirimbo bise ‘A la vie’ ikaba iya mbere mu munani zigize album Vibranium batangiye gushyira hanze kuva kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, bahamya ko nta kwezi k’ubusa badasohoye indi nshya.

Platini yabwiye itangazamakuru ko basohoye indirimbo yabo ya mbere kuri album ariko n’izindi imirimo yo kuzitunganya yamaze kurangira igisigaye ari ikibazo cy’igihe gusa.

Ati “Twe indirimbo zose zisa n’aho zarangiye, iyi ni iya mbere dusohoye ariko buri kwezi cyangwa na mbere y’uko kurangira tuzajya duha abakunzi bacu ibihangano bishya kugera mu Ukuboza 2025 byibuza.”

Ishimwe Clement washinze Sosiyete ya Kina Music ireberera inyungu z’aba bahanzi, aherutse kubwira abanyamakuru ko ‘Vibranium’ ari album yashyizwemo imbaraga nyinshi ku buryo bizeye ko hari byinshi izahindura mu ruganda rw’umuziki muri rusange.

Ati “Ni album twashyizeho imbaraga zose, yaba ari ku ruhande rw’abahanzi na Kina Music muri rusange.”

Uyu mugabo yavuze ko umushinga wose wakozweho n’abantu bari hagati ya 15-20, barimo Platini P na Nel Ngabo, aba Producer bayikozeho barimo Ishimwe Clement, Mamba, Devy Denko, Element Eleeeh n’abandi.

Ishimwe Clement yavuze ko mu kumenyekanisha iyi album, bateganya kuzakora ibitaramo hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda.

Ati “Twatekereje ko byaba byiza uburyo bw’ibitaramo dukora butandukana…Aho gukora igitaramo kimwe ahubwo tukagira henshi dushobora kujya mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Iyi ndirimbo ya mbere yagiye hanze yanditswe n’aba bahanzi bafatanyije na Clement Ishimwe, mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh

Reba A la vie, indirimbo ya Platini na Mel Ngabo

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts