Leta y’ U Rwanda yifuza ko mu banyeshuri basoza amashuri 60% ku ijana muri bo baba abize amasomo y’ imyuga n’ ubumenyi ngiro.
Ibi akaba ari ibyatangajwe na Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, nk’ imwe muri gahunda Leta ibonamo igisubizo cy’ ubushomeri mu rubyiruko.
Madame Irere akaba ibi yabitangaje kuri uyu wambere ubwo yatangizaga ku mugararaga imurikagurisha ry’ ibikoresho byakozwe n’ abarangije amashuri ya TVET

Minisitiri Irere yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro kandi ko umusaruro watangiye kuboneka kuko abantu batangiye kumva akamaro ko kwiga imyuga.
Ati “Iyo urebye uko byari bimeze mu myaka yashize n’uko bihagaze ubu harimo itandukaniro kuko niba mu 2020 abitabiraga kwiga imyuga bari kuri 31% ariko ubu bageze kuri 48%, rero urumva ko umusaruro watangiye kuboneka kugera aho twagiye mu marushanwa mpuzamahanga tugatsindira ibihembo.”
Yakomoje ku kibazo cy’uko umubare w’abakobwa bitabira kwiga amasomo y’imyuga ukiri muto, aho yavuze ko harimo icyuho, ariko ko hari gahunda nshya zigiye kuza zizatuma umubare wabo wiyongera.
Ati “Nibyo koko umubare w’abakobwa bitabira kwiga amasomo ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro uracyari muto kuko hari gahunda z’amasomo usanga turi munsi ya 10%, ariko mu minsi mike hari gahunda nshya zizaza ku buryo duteganya ko zizongera umubare wabo.”

Irere yavuze ko bishimishije kuba hari abasoza kwiga amasomo asanzwe ariko bakajya kwiga imyuga muri gahunda y’amasomo y’igihe gito kandi nabyo bifasha mu guhanga imirimo ari nawo mujyo leta irimo.
Mubuga Jonathan ni umunyeshuri wiga ku kigo cya Mubuga TSS giherereye mu Karere ka Karongi. Ni umwe mu bitabiriye iri murikagurisha, aho yavuze ko ribafasha kwerekana ko hari ibyo bashoboye.
Mubuga wiga ‘Electrical Technology’ ari mu banyeshuri batoranyijwe kuza gusobanura imashini bakoze zikoreshwa mu nganda harimo ikoreshwa mu guterura ibintu ndetse n’indi ikoreshwa mu gutwara ibintu no gupfundikira amacupa.

Ubwo yasobanuraga uko imashini bakoze zikora, Mubuga yavuze ko iyo bakoze yikorera ifite ubushobozi bwo guterura toni 50 z’ibintu.
Ati “Uyu niwo mwanya tuba tubonye wo gusobanurira Abanyarwanda ibyo twize ndetse tukabereka ko dushoboye no kubishyira mu bikorwa. Hari umuntu uba utabasha kumva ko umunyeshuri yakwigira mu Rwanda akamenya ibintu nk’ibi nanjye nkibibona numvaga ari ibintu bidashoboka ariko nta handi twabyigiye ni hano mu gihugu kandi icyiza ni uko ari ubumenyi budasaza.”
Iri murikagurisha rizamara iminsi ibiri, rikaba riri kubera muri Camp Kigali aho ryitabiriwe n’abanyeshuri biga imyuga itandukanye, abashoramari ndetse n’inganda.