BREAKING

AmakuruPolitiki

Abakozi ba SONARWA bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wagatanu tariki 16 Gicurasi 2025, Abayobozi n’abakozi b’ibigo by’Ubwishingizi bya SONARWA General Insurance na SONARWA Life bibutse abari abakozi ba SONARWA S.A bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa bakoze basura Rwibutso rwa Mwulire, rushyinguwemo imibiri ibihumbi 27,184 ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

Mu buhamya bwa Mukarubuga Egidie nk’umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, yavuze ko babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye aho abagabo bayateraga Interahamwe mu gihe abana n’abagore bayatundaga bayabegereza.

Yakomeje avuga ko ubwo batangiraga kubica we bamutemye mu mutwe ariko ntiyapfa, bukeye bagarutse guhorahoza abatari bapfuye bamutema ijosi ku buryo hasigaye imitsi ibiri.

Mukarubuga yavuze ko yaje kurokorwa n’umukecuru wamusanze ahantu mu gihuru yari aryamyemo ahamagara abandi bantu bamugeza mu nkambi aho Inkotanyi zari zashyize abo zarokoraga, baramuvuza kugeza ubwo yongeye kuba muzima.

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, yashimiye cyane Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anashimira abarokotse bakomeje kwihangana no kwiyubaka.

Yakomeje agaragaza ko impamvu ubuyobozi bwa SONARWA bwahisemo kuza kwibukira ku musozi wa Mwulire ari ukwiga amateka ndetse n’umwanya mwiza wo kwibukiranya uruhare buri mukozi agira mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah

Ati “Umunsi nk’uyu twibuka nka SONARWA Life na SONARWA General ni igihe cyiza cyo kwibukiranya uruhare rwacu mu kurwanya no gukumira uwo ariwe wese ufite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abayihakana.”

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Charlotte Kamanzi, yavuze ko nk’ikigo zimwe mu nshingano nyamukuru bashyize imbere ari ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukomeza kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

Ati “Dufite inshingano zo gutanga urugero rwiza binyuze mu bikorwa byacu byose, mu mvungo zacu no mu myitwarire yacu ya buri munsi mu gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagaragara hose.”

Charlotte Kamanzi, Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije abakozi ba SONARWA n’abaturage bitabiriye iki gikorwa ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda wese ufite umutima.

Ati “Kwibuka rero ni inshingano ya buri Munyarwanda wese ufite umutima, twibuka kandi kugira ngo dusubize agaciro abacu batuvuyemo, twongere tubunamire, tubazirikane, tubasubize agaciro bacujwe n’inkoramaraso.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Ku musozi wa Mwulire muri Rwamagana ni hamwe mu ho Jenoside yagize ubukana bukomeye kuko hiciwe Abatutsi benshi babanje kwirwanaho imbaraga zikaza kubashirana.

Annonciata Uzanyinema, yavuze mu mwanya w’ababuze ababo bakoraga muri SONARWA

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts