Mu karera ka Rusizi hagiye kuzura icyambu kitezweho koroshya ubuhahirane n’ ingendo mu kiyaga cya Kivu.
Iki cyambu nk’ uko ubuyobozi bw’ Akarere ka Rusizi bubitangaza, imirimo yo kucyubaka ubu igeze ku kigero cya 85% ngo gitangire gukoreshwa.
Ni nyuma y’ imyaka irenga ibiri imirimo yo kucyubaka itangagiye, dore ko cyatangiye kubakwa kuwa 18 Mutarama 2023, hagamijwe ko cyizoroshya ubuhahirane n’ imigenderanire hagati y’ U Rwana na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, by’ umwihariko imijyi ya Rusizi na Bukavu.
Icyi cyambu cya Rusizi akaba ari kimwe muri bine biteganyijwe kubakwa ku nkombe z’ ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’ U Rwanda.
Ibindi byambu biri muri uyu mushinga akaba ari icyambu cya Rubavu cyamaze kuzura, icya Karongi ndetse n’icya Nkora mu karere ka Rutsiro byo bitaratangira kubakwa.
Aganira n’ itangazamakuru, Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko nyuma y’intambara hagati y’ingabo za Congo n’Umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyepfo, umutekano wagarutse bituma urujya n’uruza rw’ abantu n’ibicuruzwa rwiyongera hagati ya Bukavu na Rusizi.
Uyu muyobozi yagize ati “Ubwikorezi bwo mu mazi bugira uruhare mu kwihutisha iterambere binyuze mu bwikorezi bw’ibintu byinshi n’abantu. By’umwihariko iki cyambu cyitezweho gufasha,mu ngendo, imirimo yo kucyubaka igeze ku kigero kirenga 85%. irangira”
Byitezwe ko icyi cyambu cya Rusizi nikimara kuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune bunini icya rimwe, bubiri bupakira na bubiri bupakurura. Biteganyijwe kandi ko ubwo bwato butazajya buhagera ngo buparike umwanya munini butegereje.
Mayor Sindayiheba akomeza avuga ko bizeye ko icyi cyambu kizatuma urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rwihuta cyane hagati y’Intara y’Iburengerazuba bw’ U Rwanda n’ Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Congo. Uyu muyobozi kandi avuga ko bizeye ko bizanatuma abaturage b’ ako karere babona akazi n’imirimo y’ubucuruzi kurushaho.
Icyi cyambu cya Rusizi kizuzura gitwaye ingengo y’ imali ya miliyari mirongo itatu z’ Amafaranga y’U Rwanda. Ni mu gihe kandi kitezweho kuzajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni ebyiri n’ imizigo ifite uburemere bwa toni hafi imwe n’igice ku mwaka.