BREAKING

AmakuruPolitiki

Papa Francis yitabye Imana nyuma y’ igihe arwana n’ uburwayi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.

Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”.

Cardinal Kevin Farrell yatangiye itangazo rivuga ku rupfu rwe ati “Nshuti bavandimwe, n’umubabaro mwinshi, bibaye ngombwa ko mbatangariza urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis”.

Papa Francis yitabye Imana

Yavuze ko ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukorera Imana na Kiliziya. Yavuze ko mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo no gufasha abakene n’imbabare ndetse ko yabyishaga aho ari hose.

Imyaka ishize y’ubuzima bwa Papa Francis yaranzwe n’uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero. Ku wa 14 Gashyantare, Papa Francis yashyizwe mu bitaro ndetse bigeze ku wa 22 Gashyantare, ibiro bye bitangaza ko akomeje kuremba cyane ko yanashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka.

Ku munsi wakurikiyeho, abaganga batangaje ko impyiko ze zifite ikibazo. Muri iyo minsi, abakirisitu gatolika bo ku Isi cyane cyane ababa mu Butaliyani batangiye guteranira ku Ngoro ya Mutagatifu Petero bamusabira kugira ngo akire.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yitabye Imana afite myaka 88 y’ amavuko

Hari bamwe banagiye mu bitaro yari arwariyemo i Roma, bamushyiriye indabo n’ibindi. Icyo gihe yamaze mu bitaro ukwezi, abaganga bamwitaho. Ijwi rye ryongeye kumvikana bwa mbere ku wa 6 Werurwe, ubwo hajyaga hanze amajwi ye ashimira abakomeje kumuba hafi mu burwayi bwe. Ati “Turi kumwe”.

Ku Cyumweru, amasaha make mbere y’urupfu rwe, yasuhuje abakirisitu mu misa ya Pasika, nyuma y’umunsi umwe ahuye na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance.

Iminsi 38 yamaze mu bitaro yarangiranye n’itariki ya 23 Werurwe ubwo yagaragaraga mu ruhame aseka ndetse anasuhuza abakirisitu bari bateraniye hafi y’aho yari ari ku ngazi y’ahitwa Gemelli.

Yavuye i Roma icyo gihe asubira i Vatican kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga cyane ko yari yasabwe gufata ikiruhuko cy’amezi abiri.

Papa Francis yitabye Imana nyuma y’imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

Ni we wari umushumba rukumbi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, watorewe izo nshingano akomoka muri Amerika y’Epfo ndetse ni na we wa mbere wabayeho akomoka mu muryango w’aba-Jesuites.

Apfuye nyuma y’uko yunze Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, nyuma y’imyaka myinshi umubano wayo narwo warajemo agatotsi kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2017, yahuye na Perezida Kagame, ndetse nyuma y’uwo muhuro, i​tangazo ryaturutse i Vatican ryavugaga ko ​yicishije bugufi, Papa Francis yasabye “Imana imbabazi ku byaha no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose barimo n’abihaye Imana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa” mu byabereye mu Rwanda.

Muri 2017 Papa Francis yakiriwe Perezida Paul Kagame

Papa Francis yagaragaje “umubabaro ukomeye we bwite, uw’ubutaka butagatifu bwa Vatican ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”, anagaragaza kandi “ukwifatanya n’abahekuwe ndetse n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bihe bikomeye”.

Iryo tangazo kandi ryavugaga ko Papa Francis “yicishije bugufi yemera imyitwarire mibi yaranze ibyo bihe” ndetse “isiga icyasha isura ya Kiliziya”.

Ubwo Papa Francis yahuraga na Perezida Paul Kagame mu ngoro ye I Vatican

​Nyuma gato yo kubonana na Papa Francis, Perezida Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo agaragaza uburyo yakiriye neza imbabazi zasabwe. ​

Ati “Umunsi mwiza no guhura na Papa Francis…ibihe bishya mu mibanire hagati y’u Rwanda na Kiliziya. Kubasha gusabira imbabazi ibibi muri ubu buryo ni igikorwa cy’ubutwari.”

Ubwo yakirwaga na Papa Francis, Perezida Paul Kagame yari kumwe na Madame Jeannette Kagame, Umufasha we.

Papa Francis yavutse ku wa 17 Ukuboza 1936, avukira i Buenos Aires muri Argentine ku babyeyi b’abimukira bari bafite inkomoko mu Butaliyani. Amazina yahawe akivuka ni Jorge Mario Bergoglio, aho yari afite abavandimwe bane.

Yize amashuri mu iseminari ya Villa Devoto mbere yo kwinjira mu muryango w’aba-Jesuites mu 1958. Papa Francis kandi yari yarize amasomo y’iby’ubumenyamuntu mu gihugu cya Chile mbere y’uko asubira mu gihugu cye cy’amavuko kwiga amasomo nyobokamana.

Yahawe ubusaseridoti ku wa 13 Ukuboza mu 1969, agenda azamuka mu ntera kugeza ubwo mu 1973 yagizwe uhagarariye umuryango w’aba-Jesuites ku rwego rw’intara mbere yo kugirwa Arikiyepisikopi wa Buenos Aires muri Argentine, na mbere y’uko Papa Paull Yohana II amugira umukaridinali mu 2001.

Mu gihe cye cy’ubukaridinali, yaranzwe no gukemura ibibazo muri rubanda, kwicisha bugufi n’ubuvugizi ku bakene.

Biteganyijwe lo Papa mushya azaboneka mu minsi 20

Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, byitezwe ko mu minsi iri hagati ya 15 na 20 aribwo undi azaba yatowe. Ni itorwa rikorwa mu nzira izwi nka Conclave.

Ibikorwa by’amatora bitangizwa na misa idasanzwe ya mu gitondo. Nyuma y’iyo misa, hatangazwa amagambo agira ati “extra omnes” bivuze ngo “abandi bose basohoke”, maze Abakaridinali bakarahirira kubika ibanga.

Nyuma y’ibyo, aba-Cardinal bose bafite munsi y’imyaka 80 cyangwa bemerewe gutora bateranira muri Chapelle ya Sistine, yakiriye Conclave zose kuva mu 1858.

Aba Cardinal bari munsi y’ imyaka 80 ni bo batoranywamo Papa mushya.

Bahita bakingiranwa muri Conclave kugeza igihe bahisemo Papa mushya. Icyumba baba barimo nta koranabuhanga cyangwa itumanaho ry’inyuma biba bihari.

Nta cyizere kiba gihari ko icyiciro cya mbere cy’amatora cyatanga umusaruro uwo munsi. Hakoreshwa ibiganiro, amasengesho, kwitekerezaho kugira ngo bagabanye urutonde rw’abashobora gutorwa.

Hatoranywa aba-cardinal icyenda bo kuyobora amatora. Batatu baba abagenzuzi b’itora, batatu bagakurikirana ibijyanye n’amajwi mu gihe abandi batatu bagenzura niba byakozwe neza.

Papa atorerwa umwanya we ari uko umukandida umwe abonye bibiri bya gatatu by’amajwi.

Iyo bigeze ku cyiciro cya 34 cy’amatora, hatorwa hagati y’abakandida babiri ba mbere babonye amajwi menshi mu cyiciro giheruka. Icyakora, hari ubwo amatora yihuta mu gihe hari umukandida ukomeye wigaragaje.

Mu mateka, amatora ya Papa yatinze cyane mu kinyejana cya 13, aho yamaze hafi imyaka itatu kubera impaka za politiki. Muri icyo gihe, aba-cardinal batatu bapfuye bari muri Conclave.

Nyuma ya buri tora, impapuro z’amajwi zitwikirwa muri Sistine. Iyo hazamutse umwotsi w’umukara, biba bivuze ko nta Papa uratorwa.

Iyo umukandida umwe amaze kubona bibiri bya gatatu by’amajwi, aba abaye Papa mushya. Umuyobozi w’Aba-Cardinal amuhamagara imbere, akamubaza niba yemeye inshingano. Iyo asubije “yego”,

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts