BREAKING

Politiki

Kwibuka31: Perezida Kagame yasubije abashinja U Rwanda kwiba amabuye ya Congo

Ati “Ni ukuri nshaka kubizeza ko ntabwo tuzapfa ndetse ntabwo tuzareka kurwana nk’uko byageze mu bihe byashize. Kurwana ntabwo bivuze kuvogera ubusugire bw’igihugu cy’uwo ari we wese, ntabwo ari n’ugushaka iby’abandi bitari ibyacu.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Ndasaba Abanyarwanda ko tugomba kurwanya uwo ari we wese waza aha agashaka kuvanga ibintu, ndetse ntekereza ko hari benshi biteguye ibyo.”

Perezida Kagame kandi yasabye inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo ko badakwiriye kumva nabi u Rwanda ndetse ngo barufate uko bishakiye, kuko rwahuye n’ibikomeye bihagije.

Ni kenshi RDC yagiye yihunza inshingano zayo zo kubanisha Abanye-Congo, ahubwo ikagira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts