Mu gitondo cyo ku wa 04/04/2025 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Bwana Alain MUKURALINDA. Guverinoma y’u Rwanda, nibwo yaje kwemeza ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali. Ni ibyemejwe n’ibiro by’ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda kuri uyu wa 04 Mata 2025 nk’uko itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza.
Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro bya KFH azize guhagarara k’umutima.”
Yakomeje igira iti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”
UBUZIMA BWE BWITE
Bwana Alain MUKURALINDA Yavutse mu mwaka 1970, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, gusa we n’umuryango we bahise bimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.
Alain MUKURALINDA Asize umugore n’abana babiri umuhungu n’umukobwa.
Alain Mukuralinda yize amashuri y’incuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara(Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka 6, mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka 1990 asoza ayisumbuye abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y’U Rwanda Icyakora ntiyahise atangira ishuri kuko intambara yahise itangira habaho umwaka w’impfabusa (Année blanche). Avuga ko muri icyo gihe aribwo yatangiye iby’umuziki.
Ati: “Hakibaho Année blanche natangiye kwiga Gitari, mu kwezi kwa gatatu gushyira ukwa kane dushinga band y’umuziki yitwa Galaxy Band.”
Mu kwezi kwa Cyenda ku mwaka 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy’Ububiligi biza gutuma asaba guhindurirwa ibyo yari yahisemo kuko bigaga imibare kandi we ayanga ahita ajya Kiga amategeko, arangije kwiga ajya kwimenyereza ibyo yize (stage) i Buruseli nk’uwunganira abaregwa (avocat)”.
Akiva kwiga mu Bubiligi, yagarutse mu Rwanda atangira akazi k’Ubushinjacyaha, kuva mu 2002 kugeza mu 2015, nyuma umugore we yabonye akazi mu Buholandi, bituma asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ajyana n’umugore we kuba mu Buholandi, aho bamaze imyaka ine, nyuma berekeza muri Côte d’Ivoire, mbere y’uko bagaruka gutura mu Rwanda, ubwo umugore we yari ari mu kazi.

IMIRIMO YAKOZE
Bwana Alain MUKURALINDA yakoze imirimo itandukanye muri;
POLTIKI
- yagize Inshingano muri politike, guhera ku italiki 14 Ukuboza 2021 yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’U Rwanda.
UBUTABERA
- Yayoboye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo
- Yabaye umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu.
- Yabaye umuvugizi w’ubushinjacyaha
- Yashinze ikigo gifasha abantu mu by’amategeko
UMUZIKI
Bwana Alain MUKURALINDA Yabaye umuhanzi , Ubwo yari arangije amashuri yisumbuye ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ayijyana no muri studio, aho yafatanyije n’abandi basore bari inshuti ze bashinga Orchestre yitwaga Galaxy Band, nubwo nyuma hagiye hiyongeramo abandi, nyuma we aza gusa n’uyivuyemo ubwo yajyaga kwiga mu Bubiligi mu mpera za 1991.Ageze mu Bubiligi, yakomeje umuziki ku giti cye abifataya n’amasomo, avuga ko muri icyo gihe cyose, byarangiye akoze album nk’ebyiri ubwo yari ari ku ishuri mu Bubiligi.
Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo iz’urukundo n’iza Noheli, zirimo Murekatete, Noheli Gloria,Umuseke weya,Birakomeye,Tsinda Batsinde n’izindi.
Alain MUKURALINDA yari umwe mu barebereraga inyungu z’abahanzi (Manager), aho yagiye afasha abahanzi batandukanye yabonagamo impano barimo Clarisse Karasira, Nsengiyumva François a.k.a Igisupusupu n’abandi. yagiye ategura amarushanwa atandukanye yo gushaka abanyempano mu muziki, arimo iryitwaga ‘Hanga Higa’. Alain Mukuralinda yari yarashinze inzu ifasha abahanzi yise “THE BOSS PAPA”
SIPORO
Uretse guhanga indirimbo z’amakipe no kuba umufana w’umupira w’amaguru, yari yaranawushoyemo amafaranga agamije kuzamura impano,yashinze irerero (academy) ry’umupira w’amaguru ndetse rifite n’ikipe mu kiciro cya kabiri ryitwa ‘Tsinda Batsinde’, igitekerezo yavugaga ko cyavuye ku rukundo rw’umupira yakuranye ndetse no kuba yarabonye abana b’Abanyarwanda bafite impano batahabwaga amahirwe.
Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, Alain Mukuralinda yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru, aba umusifuzi mu marushanwa ya inter-scholaire, rimwe na rimwe akaba umutoza ,iyo umutoza mukuru yabaga adahari.
Urwo rukundo rw’umupira ndetse no kuba yarabonye hari impano z’abana b’Abanyarwanda zidatezwa imbere, yabishingiyeho ashinga ‘Tsinda Batsinde’, ariko ashingiye ku buryo yabonye mu Buholandi aho yabaye imyaka itatu, bita ku mpano z’abana bakiri bato, ayituza mu Karere ka Rulindo.
- Yashinze ikipe yise “Tsinda Batsinde “I Rulindo
- Yahanze Indirimbo z’amakipe arimo ikipe y’igihugu “Amavubi,Rayon sports,Kiyovu sports na Muura vs(victory sports).
Mukuralinda yagiraga urugwiro yakira neza abamugannye bose nta we asubije inyuma, ibyo byahamywa n’abanyamakuru bagiye bamwegera ubwo yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, ntiyabahungaga ahubwo yabafashaga kubona amakuru bashaka mu buryo bukwiriye, bitari ibyo gusa kuko n’abandi babana mu buzima busanzwe bwa buri munsi bamubaraga mu nyangamugayo.
Imana Imwakire Aruhukire mu Mahoro.