BREAKING

Imyidagaduro

Yampano yasabye imbabazi Marina nyuma y’ amagambo yakurikije isibwa ry’ indirimbo Urw’agahararo

Yampano yaciye bugufi asaba imbabazi Marina yari amaze iminsi yatsaho umuriro kubera indirimbo bakoranye ntibabashe kumvikana, ibyatumye isibwa kuri Youtube ku busabe bw’uyu muhanzikazi utarishimiye ko yasohotse ari amajwi gusa.

Umuhanzi Yampano

Mu minsi ishize, Yampano yasabye Marina ko bakorana indirimbo bise ‘Urw’agahararo’ icyakora uyu muhanzi aza kuyisohora atayikoreye amashusho birakaza uyu muhanzikazi wahise asaba Youtube ko yayisiba.

Nyuma yo gusiba iyi ndirimbo Yampano yararakaye ndetse inshuro nyinshi akajya yumvikana mu biganiro yikoma Marina, ibyatumye uyu muhanzikazi nawe avayo akora inyandiko igaragaza ko arengana.

Marina yagaragaje ko gusibisha indirimbo ya Yampano byatewe n’uko atubahirije ibyo bari bumvikanye, bityo ahamya ko mu rwego rwo kurengera iterambere ry’umwuga we yahisemo kuyisibisha kubera ko byari byakoranywe ubunyamwuga buke.

Umuhanzikazi Marina

Nyuma yo kubona ko Marina yarakaye akagira n’ibyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa, Yampano yahisemo guca bugufi amusaba imbabazi.

Ati “Marina ni umuhanzikazi mwiza, nkunda kandi nubaha niyo mpamvu twanakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye sinumvaga ko byanagera aha, umbabarire mwamikazi. Ibaze twanganye, ntibyashoboka pe. Uyu mukobwa w’Igihugu ni impano irenze, nimumutege amatwi, nimudutege amatwi kuko twe nk’abahanzi nta kindi dushinzwe uretse kubaha imiziki kandi myiza.”

Ibi Yampano arabivuga mu gihe indirimbo ‘Urw’agahararo’ yakoranye na Marina yo yamaze gusibwa kuri Youtube, icyakora wenda mu gihe baba babashije kumvikana bakaba bayikora ikajya hanze mu buryo bumvikanyeho.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts