Ihuriro rya AFC/M23 rizohereza intumwa i Doha muri Qatar ku butumire bw’icyo gihugu, zizitabira ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’intambara imaze imyaka ica ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko Qatar yagize ishyaka ryo gushaka gukemura ikibazo cy’iyi ntambara, ari nayo mpamvu yiyemeje kumva buri ruhande mu zihanganye, igatumira M23, igamije kumva impamvu zayo, kenshi zikunzwe kwirengagizwa ku rwego mpuzamahanga.
Kimwe mu byakomeje kunengwa impande zishaka gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, ni uko zitahaga M23 umwanya wo gusobanura impamvu zayo, kandi ari uruhande rurebwa n’iki kibazo mu buryo butaziguye.
Qatar yatumiye M23 nyuma y’uko ku itariki ya 18 Werurwe, Emir wa Qatar yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Sheikh Tamim bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa n’umwanzuro wo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika.
Abakuru b’ibihugu kandi bemeranyije “Gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha, bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye, bijyanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahujwe muri iki gihe.”
Icyakora nyuma y’ibi biganiro, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 yagaragaje ko abarwanyi b’iryo huriro batazaha agaciro imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi mu gihe yaba idakemura ibibazo byabo.
Hagati aho, hari hashize igihe gito AFC/M23 itangaje ko itazitabira ibiganiro by’amahoro byari kuyihuriza na Leta ya RDC i Luanda muri Angola, isobanura ko yabitewe n’ibihano umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye bamwe mu bayobozi bayo.