Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, yashyikirije ibendera ry’u Rwanda amakipe ane azaruhagararira mu irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya ‘WRC Safari Rally’ riri mu marushanwa akomeye ku Isi.
Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu modoka (World Rally Championship-WRC) igira isiganwa rimwe muri Afurika, rihuzwa na Shampiyona Nyafurika (African Rally Championship-ARC), rikabera muri Kenya.
WRC Safari Rally iteganyijwe gutangira tariki ya 12 kugeza ku ya 15 Werurwe 2026, gusa mbere y’uko abazahagararira u Rwanda bagenda, babanje gushyikirizwa ibendera na Minisitiri Rwego Ngarambe, kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, Gakwaya Christian, yasabye aba bakinnyi kudatenguha Abanyarwanda babitezeho intsinzi.
Ati “Kwerekana abazahagararira u Rwanda ni ikintu dushaka gushimira leta y’u Rwanda. Ibi ni intambwe ya mbere y’ibyo twiyemeje gukora muri gahunda yacu ya 2025-2029. Hari ibyo twakoze ngo bikunde, bityo icyo tubasaba ni ugukina neza, mukitwara neza, mugatsinda.”
Ngabo Olivier wunganira Kalimpinya Queen bazakinana imodoka nshya ya Subaru Impreza WRX STi GVB, yavuze ko imyiteguro yagenze neza, ndetse intego ari ukwerekana ko bashoboye.
Ati “Tumaze kumenyerana hagati yacu, ariko ni ubwa mbere tugiye gukina iri siganwa. Bityo rero icyizere turagifite kuko turashyigikiwe ku buryo bwose bushoboka, kandi ntabwo igihugu cyatwizeye natwe tuzagitenguha.”

Kanangire Christian ukinana na Mujiji Kevin, yavuze ko kuri iyi nshuro bazakoresha imodoka nziza kandi ziri ku rwego rwo guhatana mu marushanwa mpuzamahanga.
Ati “Abakinnyi tumeze neza, ndetse n’imodoka zimeze neza. Kuri iyi nshuro tuzaba dufite imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza WRX STI N12B, kandi ni imodoka nziza yahatana na bariya bakinnyi tuzakina na bo.”
Abandi bakinnyi bazatwara bazakina iri rushanwa ni Yoto Fabrice na Giancarlo Davite bazatwara Subaru STi GVB, ndetse na Gakwaya Claude ukinana na Mugabo Claude bazatwara Mitsubishi Evo 10.

Umwihariko wa WRC Safari Rally ni uko ari rimwe mu masiganwa aba agize Shampiyiona y’Isi yo gusiganwa mu modoka (WRC), aho iry’uyu mwaka rizaba ari agace ka gatatu nyuma y’akazakinirwa i Monaco no muri Suède.
Rizakinirwamo na Shampiyona Nyafurika, mbere y’uko ijya mu bindi bihugu ari byo Uganda (Pearl of Africa Rally), u Rwanda (Rwanda Mountain Gorilla Rally) na Tanzania (Mkwawa Rally of Tanzania).









