BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUbukungu

Ibyo wameya kuri Ramba Hills, umudugudu uzatwara Miliyoni 80$ uri kubakwa i Kigali

Mu gihe Kigali ikomeje kwiyubaka nk’umujyi w’icyitegererezo mu karere, hatangiye kubakwa Ramba Hills, umudugudu w’icyerekezo uzatwara miliyoni 80 z’amadolari, ugizwe n’inzu zigezweho zo guturamo, amahoteli, ibiro, amaguriro n’aho kwidagadurira

Ni umudugudu uzaba wihariye kuko uzahuza ubuzima bwo gutura, gukora, kwidagadura no guhaha ahantu hamwe

Ni umushinga uri kubakwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, munsi y’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kugeza ahateganye na Vision City ndetse n’ikibuga cya Golf cya Kigali.

Iyo urebye ku gishushanyo mbonera cya Ramba Hills, ubona inyubako ndende ebyiri n’izindi zizigaragiye ziringaniye, ubusitani bugari piscine, parikingi nini, imihanda myinshi n’ibindi.

Ramba Hils izaba igizwe n’amazu yo guturamo, Hotels , ibiro, amaguriro n’ ibindi

Uturutse imbere, hari inyubako icumi zigeretse rimwe zo guturamo ziri ku gice kirebana n’ikibuga cya Golf cya Kigali. Izi zikaba zizaba zifite ubusitani bwazo bunini n’imihanda inyura mu busitani.

Muri uyu mudugudu kandi hazaba harimo inyubako ndende ebyiri, zirimo izaba ifite amagorofa 26 n’ifite 24. Iruhande rwazo hari indi miturirwa ine, irimo uzaba ufite amagorofa 16, hari indi izaba igeretse incuro 12, n’indi izaba igeretse incuro 10. Muri izo nyubako ndende ebyiri, imwe izaba igenewe ibiro (offices) naho indi ibe iyagenewe guturwamo (apartments).

Ramba Hils izaba igizwe n’amazu yo guturamo, Hotels , ibiro, amaguriro n’ ibindi

Hazubakwa piscine nini, ndetse na Parikingi ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zirenga 1400. Hazaba kandi hari na Hoteli ijyanye n’igihe, amaguriro agezweho, n’ibindi bya ngombwa byose by’ibanze nkenerwa, ku buryo uzaba ahatuye atazagira icyo akenera ngo akibure hafi ye.

Ramba Hills ni umushinga wa Ramba Real Estate, rimwe mu mashami ya Investment Africa Holdings Ltd, ikigo kibarizwa i Kigali.

Bitegayijwe ko Ramba Hills izura itwaye miliyoni 80 z’ Amadolari y’ Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 115 z’ amafaranga y’ u Rwanda

Ramba Hils izaba igizwe n’amazu yo guturamo, Hotels , ibiro, amaguriro n’ ibindi

Ni umushinga kandi biteganyijwe ko uzubakwa mu myaka ine muri rusange, aho mu gihe cy’umwaka umwe n’ igice hazuzura inzu ziganjemo izo guturamo, imyaka ibiri n’ igice kugera kuri itatu hazuzura inyubako y’ apartments, naho inyubako izaba irimo ibiro bitandukanye izuzura mu mwaka ine.Nk’ uko bitangazwa n’ Ubuyobozi bw’ uyu mushinga.

Uyu mushinga ukaba witezweho gutanga akazi ku bantu benshi, kuzamura ubukerarugendo, ndetse no kongera ibikorwa remezo.

Ramba Hills kandi izaba hamwe mu hantu h’ icyitegererezo mu mujyi wa Kigali, hagira uyu mujyi umwe mu mijyi iza ku isonga mu karere mu guteza imbere imiturire igezweho, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Umushinga wa Ramba Hills uzaba uteye amabengeza

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts