BREAKING

AmakuruPolitiki

U Rwanda na RDC byemeranyije ingingo zigize amasezerano y’amahoro

Kuri uyu wagatatu tariki 18 Kamena 2025 U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ ibihugu byombi.

Ni igikorwa cyabereye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika aho itsinda rya tekiniki ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi. Muri ibi biganiro Amerika ikaba yari ihagarariwe na Allison Hooker, Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Politiki ya Afurika.


U Rwanda na RDC byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro

Itangazo ryasohowe n’ Ibiro bya Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga y’ Amerika rivuga ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono n’Abaminisitiri ku wa 27 Kamena 2025 imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Ibiganiro by’iri tsinda byamaze iminsi itatu bibera i Washington, byakorwaga hashingiwe ku masezerano agena amahame aganisha akarere ku mahoro yashyizweho umukono tariki ya 25 Mata 2025 hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’ u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na  mugenzi we wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner  .

Mu byemejwe harimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira ibikorwa biganisha ku makimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro imitwe yitwara gisirikare itari iya leta (non-state armed groups), gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kugenzura umutekano no gufasha mu gucyura impunzi n’abavuye mu byabo imbere mu gihugu.

Ambasaderi Mathilde Mukantabana ni we wasinye ku ruhande rw’ u Rwanda

Nyuma y’ ubu bwumvikane, Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika byavuze ko uruhande rwa RDC n’u Rwanda byishimiye umusanzu n’uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar nk’abafatanyabikorwa mu kubona igisubizo mu mahoro.

Ubwo aya matsinda ya tekinike y’ U Rwanda na RDC yahuraga ku buhuza bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, hari kandi n’ intumwa za Leta ya Qatar.

Muri iri tangazo, Amerika ikaba yavuze ko leta ya Qatar yitabiriye ibi biganiro byagejeje kuri aya masezerano y’ibanze kugira ngo nayo (Qatar) ikomeze gufasha mu ishyirwa mu bikorwa  ry’ubushake bw’ U Rwanda na DRC mu kugirana ibiganiro bigamije kugera ku mahoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts